Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo ruhangane n’ikwirakirwa rya virusi ya Marburg imaze iminsi yibasiye igihugu.
Ibijyanye n’uko iki cyorezo giterwa na virusi ya Marburg gihagaze mu gihugu Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangizaga inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).
Ni inama yitabiriwe n’abo mu nzego z’abikorera, iza leta bavuye hirya no hino muri Afurika.
Perezida Kagame yashimiye aba bantu bose bakoraniye i Kigali.
Ati “Nishimiye kubana namwe muri iyi nama ya kabiri ya Biashara Afrika, dutewe ishema no kubaha ikaze mu Rwanda. By’umwihariko abashyitsi bacu b’imena, Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, na Minisitiri w’Intebe Russell Dlamini w’Ubwami bwa Eswatini n’abandi bashyitsi batandukanye.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ashima aba bantu by’umwihariko kuko baje mu Rwanda mu gihe ruhanganye n’iki cyorezo, gusa yizeza ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo rugikumire.
Ati “Ndabashimira by’umwihariko kubera ko byasabye kwigomwa kugira ngo mukomeze urugendo rujya i Kigali muvuye aho mwari muri […] kubera virusi imaze iminsi ariko iri kugenzurwa neza, virusi ya Marburg.”
“Kubera ibyo hari Ikintu cyo guhangayika. Ndabashimira mwese kuba muri hano kandi ndabizeza ko mu Rwanda turi gukora ibyo dushoboye Byose ngo tugenzure iyi virusi, ariko ibyo twakora Byose ntabwo byatanga umusaruro tudafite ubufasha twahawe na Africa CDC n’abandi bafatanyabikorwa.”
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo kwandura.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba.
Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58
