Home Imikino Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika itsinze Maroc yari iwayo.

Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika itsinze Maroc yari iwayo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yivumbuye mu mukino wa nyuma ikikura mu kibuga ikagaruka Sadio Mané amaze kuyiguyaguya, yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo gutsinda Maroc igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

Mbere y’uko ukinwa habanje kuba ibirori byo gusoza irushanwa ku mugaragaro, byitabiriwe n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Idris Elba.

Ibi birori kandi byasusurukijwe na IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yari yambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, kiri mu ishusho y’intare.

Ku munota wa kane, Sénégal yari ibonye igitego ku mupira watewe na Pape Gueye, ariko umunyezamu wa Maroc, Yassine Bono awukuramu ujya muri koruneri.

Maroc yashoboraga kubona igitego ku munota wa 19 ubwo rutahizamu wayo, Ayoub El Kaabi, yazamukanaga umupira, ariko awuhereza mugenzi we Ismael Saibari yamaze kurarira.

Nicholas Jackson yahaye umupira Iliman Ndiaye asigaranye n’umunyezamu, Yassine Bono, ananirwa kumutsinda igitego barebana bombi, undi awukuramo awushyira muri koruneri.

Amakipe yombi nta yashoboye kureba mu izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa, abakinnyi bajya kumva izindi nama z’abatoza ku ruhande rwa Pape Thiaw utoza Sénégal na Walid Regragui wa Maroc.

Igice cya kabiri Maroc yagitangiye iri hejuru mu kugumana umupira irusha Sénégal bigaragara, ndetse ku munota wa 57 ihusha igitego cyari cyabazwe ku mupira Ayoub El Kaabi yohereje mu izamu ariko ntiwamuhira ujya hanze yaryo gato.

Ku munota wa 68, El Hadji Malick Diouf yagonganye na Neil El Aynaoui wa Maroc wavuriwe mu kibuga mu gihe cy’iminota itanu, dore ko yari yakomeretse umutwe ari kuva amaraso.

Mbere y’uko iminota 90 y’umukino irangira, Sénégal yashyize mu kibuga Abdoulaye Seck, Ismaila Sarr, Cherif Ndiaye na Ibrahim Mbaye ikuramo Antoine Mendy, Lamine Camara, Nicolas Jackson na Iliman Ndiaye.

Ni mu gihe Maroc yakuyemo Ayoub El Kaabi, Bilal El Khannouss na Adam Masina, ishyiramo Youssef En Nesyri, Oussama Targhalline na Jawad El Yamiq.

Sénégal yahise ishyira umupira mu izamu watewe n’umutwe na Abdoulaye Seck ariko umusifuzi w’umukino, Jean-Jacques Ndala, yemeza ko yabanje gusunika Achraf Hakimi.

Ku munota wa munani w’inyongera, El Hadji Malick Diouf yashyize hasi Brahim Díaz mu rubuga rw’amahina, Maroc ihabwa penaliti itavuzweho rumwe n’impande zombi.

Umutoza wa Sénégal, Pape Thiaw yahise abwira abakinnyi be gusohoka mu kibuga bakava mu mukino, mu gihe Sadio Mané we yababwiraga kujya mu kibuga bakongera bagakina, nyuma y’uko na we avuganye n’umunyabigwi w’iyi kipe, El Hadji Diouf.

Penaliti yahawe Brahim Díaz, ariko ayitera mu buryo bworoheje ayishyira mu maboko y’umunyezamu, Édouard Mendy, hongerwaho iminota 30 yo kwikiranura.

Ku munota wa 93, Pape Gueye yashyizemo igitego cya Sénégal nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc.

Maroc yashatse uko yishyura iguma gukinira mu kibuga cya Sénégal ariko birananirana, umukino uhita urangira ari igitego 1-0, cyayihesheje Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yagiherukaga mu 2021.

Achraf Hakimi yabaye myugariro w’irushanwa, Yassine Bono aba umunyezamu mwiza, Brahim Díaz ufite ibitego bitanu ahabwa igihembo cy’umukinnyi winjije ibitego byinshi. Sadio Mané ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Related Articles