Home INKURU ZIHERUKA Gukoresha ikoranabuhanga byatumye Big mining izamura umusaruro wayo.

Gukoresha ikoranabuhanga byatumye Big mining izamura umusaruro wayo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda no ku isi yose rifite uruhare runini mu kuzamura umusaruro, kurengera ibidukikije, no gukora kinyamwuga.

Muri iki gihe, u Rwanda ruri kugenda rwitabira ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo rugeze umusaruro w’amabuye y’agaciro ku ntego yo kuwongerera agaciro no kongera amafaranga yinjira mu gihugu. 

Big Mining Company ni imwe muri sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ikaba ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana,ikaba yishimira intambwe ishimishije image gutera bahereye cyane cyane mu gukora kinyamwuga ndetse bakifashisha ni ikoranabuhanga.

Perezida w’inama y’ubutegetsi akaba ni uwashinze Big mining Company Pasteur Thomas Hubakimana avuga ko batangiye bakora ubucukuzi bwa gakondo ariko uko imyaka igenda ishira barushaho kwiyungura ubumenyi ari nako binjira mu bucukuzi bw’amabuye bwa kinyamwuga ndetse bakifashisha n’ikoranabuhanga.
Yagize ati »Dutangira twakoraga mu buryo busanzwe bwa gakondo,ariko nyuma twagiye twiyungura ubumenyi kuburyo byadufashije kuva muri ubwo buryo tukinjira mu buryo bwa kinyamwuga,ibi kandi birigaragaza kuko byatanze umusaruro kuburyo bushimishije ».

Perezida w’inama y’ubutegetsi akaba ni uwashinze Big mining Company Pasteur Thomas Hubakimana

Pasteur Thomas Hubakimana kandi ashimira Leta kuko yashyizeho amashuri yigisha ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro dore ko mbere bajyaga gushaka abanyamahanga none ubu ibyakorwaga nabo banyamahanga ubu bikorwa n’abanyarwanda basoje ayo mashuri.

Mucyo Muhire Ange Serge ni umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwa muri Big mining Company nawe avuga ko kuva mu bucukuzi bwa gakondo binjira mu buryo bwo gukora kinyamwuga byatumye bifashisha ikoranabuhanga kandi umusaruro wikubye inshuro nyinshi dore ko ikoranabuhanga barikoresha kuva batangiriye mucyo bita Indani kugeza babonye umusaruro bifuzaga.
Ati »Muby’ukuri ikoranabuhanga riradufasha kuva aho dutangiriye gukora kinyamwuga tuvuge mu buryo bwa gakondo,kuko n’ibikoresho dukoresha ubu ni ibikoresho bigezweho, uretse no kubona umusaruro uhagije binadufasha kubungabunga ubuzima n’umutekano mu kazi tutibagiwe no kurengera ibidukikije ».

Mucyo Muhire Ange Serge ni umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwa muri Big mining Company

Akomeza avuga ko mu gihe bakoraga mu buryo bwa gakondo umusaruro babonaga utuzuraga n’igice cy’imodoka ku munsi,ariko ubu babona umusaruro uhagije kuko babona imodoka 4 kugeza kuri 5.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ubuzima n’umutekano ndetse n’ibidukikije ni Anne Uwangira avuga ko kugira ibikoresho bigezweho ndetse bakifashisha ikoranabuhanga bibafasha kubungabunga aho bakoze ubucukuzi mu kwirinda impanuka zajyaga zikunda kubaho,ikindi nuko aho batera ibiti mu rwego rwo gufata neza ubutaka,ibi kandi bakanabishishikariza abaturage baturiye company kuko ari abafatanyabikorwa babo beza.
Avuga kandi ko mu rwego rwo gufata amazi kugirango atagenda akagira ibyo yakwangiza bafite uburyo bwo kuyakoresha bwisubiramo kuko ayo bakoresheje aragaruka bakongera kuyakoresha.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ubuzima n’umutekano ndetse n’ibidukikije ni Anne Uwangira
Abakozi ba Big mining Company bishimira ko umusaruro wiyongere kubera gukoresha ikoranabuhanga

Big mining Company ifite abakozi 509 barimo abagabo 415 n’abagore 94 ariko bakaba bakomeje gushishikariza ab’igitsina gore gutinyuka nabo bakaza kugirango umubare wabo wiyongere.

Related Articles