Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame, n’abakandida ku myanya y’abadepite bitazahagarika ibindi birebana n’ubuzima bw’igihugu.
Mu kiganiro FPR Inkotanyi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Gasamagera yasobanuye ko ibikorwa byose by’igihugu bigomba gukomeza kugira ngo gikomeze cyiyubake.
Yagize ati “Aho uku kwamamaza kuzatandukanira n’ugusanzwe ni uko ubusanzwe umukandida wacu yajyaga muri buri karere, ariko ubu twahurije hamwe uturere dutandukanye ku mpamvu zumvikana. Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’igihugu bigomba gukorwa.”
Gasamagera yakomeje ati “Nk’Umuryango FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose; gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu cyiyubake, ntabwo bigomba guhagarara. Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”
Ku bakandida ku myanya y’abadepite, Gasamagera yasobanuriye abanyamakuru ko bo bazagera mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, bose bazaba bamamaza umuryango FPR Inkotanyi.
Ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi buherutse kumenyesha abanyamuryango ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitazahagarika imirimo yabo. Gasamagera yabajijwe niba iri tangazo ridashobora gutuma abitabira ibi bikorwa baba bake cyangwa bakabura, asubiza ko batazabura kuko bemerewe gusaba abakoresha babo uruhushya.
Yagize ati “Bazasaba uruhushya. Uruhushya ruzasabwa mbere na mbere ababayobora. Abacuruzi bo barigenga. Hazaza ababishaka, abatabishaka bazakomeza imirimo yabo. Ririya tangazo ryakozwe mu rwego rwo gushimangira no gushyigikira ko ubuzima bw’igihugu bugomba gukomeza. Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo abanyamuryango bacu, abashaka kudushyigikira ntibazaza. Bazakoresha uburenganzira bafite bwo gusaba. »
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuri uyu 22 Kamena 2024. FPR Inkotanyi izatangirira kuri site ya Busogo mu karere ka Musanze.
