Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.
Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.
Yagize ati“Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk’abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.
Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite b’abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.
“Kubana dushaka kubana rwose n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura ‘Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby’abandi ni iby’abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.”
Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w’amatora.
“Tariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze ‘Nda Ndambara.”
Wari umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kuko Perezida Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu.
Umukandida wa FPR Inkotanyi azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena, kuri Stade ya Ngororero n’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Abanyamuryango n’inshuti b’umuryango FPR-Inkotanyi baje ari benshi



