Ubwo abagize impuzamiryango Insp!re-Zamuka basuraga ihuriro FMP beretswe ibikorwa bitandukanye iri huriro rimaze kugeraho birimo uruhare rukomeye mu kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kwimakaza imibereho myiza y’abanyamuryango.
FMP ni ihuriro rigizwe n’imiryango ine ariyo Joc y’Abahungu,Joc y’Abakobwa,MTCR,na aba XAVERI washinzwe mu 1991 ariko uza kubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992.
Kugeza ubu iri huriro rikomeje gufasha cyene urubyiruko rubarizwa muri iyo miryango kwihangira imirimo dore ko banabafasha kubanza kwiga mu mashuri yigisha imyuga,ibi kandi bigakorerwa mu guhugu hose.
Bwana Etienne Hagumimana ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FMP avuga ko abo banyeshuri iyo basoje amasomo yabo banabafasha kwibumbira mu makoperative bitewe nibyo bize bikabafasha kwiteza imbere.
Yagize Ati »mubyo dukora dutanga amahugurwa y’imyuga ku banyamuryango bacu bitewe nibyo bashaka kwiga ndetse naho baherereye,kuko twebwe nta shuri dufite ku giti cyacu, dukorana n’amashuri y’imyuga mu turere tubarizwamo ba banyamuryango bacu iyo barangije tubafasha gukora Koperative cyangwa amatsinda bitewe nibyo bize tukabaha ibikoresho ».

Uretse abiga imyuga itandukanye FMP inahugura Abanyamuryango bayo ku birebana n’ubuhinzi-bworozi aho bafite ubutaka bunini muri Rugende bakoreraho ubwo buhinzi- bworozi ari naho abo banyamuryango bahererwa amahugurwa abafasha nabo gukora kinyamwuga ndetse bakigishwa kubyaza ubutaka buto umusaruro.
Harelimana Innocent ni Perezida wa FMP nawe yashimye itsinda rya Insp!re-Zamuka ryabasuye ndetse n’imikoranire myiza isanzwe ibaranga avuga ko nka FMP nabo hari byinshi bigira ku yindi miryango igize Insp!re-Zamuka cyane ko yose iharanira ko Abanyamuryango bayo bagira imibereho myiza.

Bwana Séraphin Gasore ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Insp!re-Zamuka nawe yashimye ibikorwa bya FMP avuga ko ari urugero rwiza ku bantu baharanira imibereho myiza y’abanyamuryango babo.
Ati »Ibikorwa bya FMP ni urugero rwiza rw’umuryango uharanira imibereho myiza y’abanyamuryango bawo dore ko bitarangirira kuri bo gusa bifasha no mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange,natwe turabizeza gukomeza imikoranire myiza ».








Insp!re-Zamuka ni impuzamiryango ihuje miryango umunani yose iharanira imibereho myiza kuri bose.
