Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rwateguye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rimenyerewe nka Expo riri kuba ku nshuro ya 29, aho abacuruzi b’ibintu ndetse na service bo mu Rwanda, mu Karere u Rwanda rurimo no mu mahanga ya hafi n’aya kure baza kwereka Abakiriya ibyo babafitiye.
Nkuko bisanzwe Sina Gérard ntajya asiba muri iri murikagurisha azanye udushya twinshi n’ibicuruzwa bikunzwe cyane mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga.
Muri iri murikagurisha Dr Sina Gérard ni ubundi akomeje gufata neza abaryitabita bifuza gufata icyo kurya no kunywa dore ko babikundira umwimerere wabyo.
Uretse ibyo kandi kuri Nyirangarama barabasusurutsa mu mikino itandukanye ndetse n’itorero ribabyinira mugataha mwishimye.



















Muri iri murikagurisha kandi iyo ugeze kuri Nyirangarama asobanurirwa ibijyanye n’ubuhinzi buhakorerwa.
