Kuri iyi Stand ya Sina Gérard/E Urwibutso hari restaurant ifasha abantu baje muri Expo kwica inzara n’inyota, ndetse bakanasusurutswa n’itorero Urwibutso rw’abato ribyina Kinyarwanda, abakaraza bazi kuvuza ingoma, hari kandi n’imikono itandukanye n’ibindi bifasha abantu kwidagadura no kuryoherwa na Expo 2026.






Kuri ubu kandi nkuko bisanzwe Sina Gérard/ Entreprise Urwibutso yinjiye mu gukora imyenda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Made in Rwanda,muri iri murikagurisha murahasanga iyo myenda myiza kandi ku giciro kiboneye buri wese.
