Home INKURU ZIHERUKA François Twagirumukiza yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda.

François Twagirumukiza yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

François Twagirumukiza yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda,ubusanzwe yari Perezida w’Ihuriro ry’Ubucuruzi muri PSF, akaba amaze imyaka 28 ari umucuruzi.

François Twagirumukiza afite ibigo bibiri by’ubucuruzi birimo Eastern Hope Ltd ikora ubucuruzi mpuzamahanga bushingiye ku byuma bikoreshwa mu mirimo yo kubaka, hamwe na White Storm Apartment, akaba ari n’umunyamigabane ukomeye muri CHIC.

Mu bandi bagize komite nyobozi ya PSF batowe harimo Jean Claude Uwizeyemungu watorewe kuba Visi Perezida wa mbere mu gihe Diane Mukasahaha Kamanzi yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.

François Twagirumukiza ni we muyobozi mushya wa PSF
Perezida watorewe kuyobora urugaga rw’abikorera mu Rwanda Bwana Twagirumukiza François
Abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera mu Rwanda

Nyuma yo gutorwa, Twagirumukiza, yashimye abatowe abizeza ko azakorana imbaraga kugira ngo bazamure urwo rwego.

Twagirumukiza avuga ko urwego atorewe kuyobora asanze ruhagaze neza ariko hari n’aho bari bafite intege nke kuko hari ibyo bari batarageraho.

Yagize ati « Nababwira ko aho turi ari nko kuri 70%, turifuza kuzamuka tukagera kuri 90%. Tuzakora ibishoboka byose mu kuzamura ijanisha ry’imirimo kugira ngo abanyamuryango ba PSF ku rwego rushoboka ku ijanisha riri hejuru babone imirimo. »

Uretse amatora y’abagize komite nyobozi ya PSF hanatowe abagize komite nyobozi y’amahuriro atanu agize PSF.

Related Articles