Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibiciro bishya by’umusoro w’ubutaka ku bahatuye byatangiye gukurikizwa mu 2026, bisimbura ibyari bimaze imyaka irindwi bikurikizwa.
Umujyi wa Kigali watangaje ibi nyuma y’uko hari abaturage bari bumvikananye bavuga ko muri uyu mwaka bagiye gusorera ubutaka bwabo bagasanga ibiciro byarazamuwe kandi batarabimenyeshejwe, aho metero kare yazamuriwe umusoro ugera kuri 80 Frw, bitandukanye n’umwaka ushize.
Umujyi wa Kigali ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga wavuze ko ibiciro by’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka mu Mujyi wa Kigali byemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025, bikaba ari byo biri kugenderwaho.
Wagize ati “Ibi bipimo byasimbuye ibyaherukaga kwemezwa na Njyanama z’Uturere mu 2017-2018, bikaba ari byo byari bikigenderwaho kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024.”
Umujyi wa Kigali kandi wagaragaje ko ibyo biciro bishya, bikimara kwemezwa, byamenyeshejwe abaturage binyuze mu mahuriro anyuranye, mu itangazamakuru no kuri internet.
Ibyo biciro byashyizweho hagendewe ku Iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi rigena ibipimo fatizo by’umusoro ku butaka, ryasohotse ku tariki ya 28 Ugushyingo 2023, rigena ko umusoro w’ubutaka ugomba kuba hagati ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare imwe.
Iryo teka rigaragaza ko umusoro uri hagati ya Frw 70 na Frw 80 kuri meterokare ugomba kwishyurwa ku butaka buri mu bice biteye imbere mu bucuruzi bukomeye bizwi mu Cyongereza nka ‘Central Business District’ by’Umujyi wa Kigali.
Ayo mafaranga agomba kwishyurwa mu bice bya CBD bikorerwamo ubucuruzi, inganda ndetse n’ibidatuwe.
Ni mu gihe mu bice bituyemo abantu bya CBD hagomba kwishyurwa hagati ya Frw 60 na Frw 80 kuri metero kare.
Mu bice bya Kigali bitari umujyi cyane, umusoro wishyurwa uri hagati ya Frw 40 na Frw 60 kurimetero kare mu bice bituwemo abantu, naho mu bice bitari umujyi cyane ariko bikorerwamo ubucuruzi, inganda n’ahadatuwe ho, umusoro uzaba uri hagati ya Frw 50 na Frw 70 kuri meterokare.
Mu bice bya Kigali bitari umujyi cyane bigenewe ubuhinzi n’ubworozi, iryo teka riteganya ko bizajya byishyura umusoro uri hagati ya 0 Frw na 0.4 Frw kuri metero kare imwe.
Mu bice bya Kigali bifite imibereho iri hagati y’umujyi n’icyaro, mu dusantere tw’ubucuruzi n’ahari ibikorwaremezo by’ibanze ku bahatuye, umusoro uhishyurwa uri hagati ya 10 Frw na 40 Frw kuri metero kare ku bice bituwemo abantu.
Ni mu gihe muri ibyo bice ariko hakorerwa ubucuruzi, inganda n’ahandi hadatuwe, hishyurwa umusoro uri hagati ya 20 Frw na 50 Frw kuri meterokare.
Ahakorerwa kandi ubuhinzi n’ubworozi muri byo mu bice biri hagati y’umujyi n’icyaro muri Kigali, byishyura umusoro uri hagati ya 0 Frw na 0,4 Frw kuri metero kare imwe.
