Home INKURU ZIHERUKA Abamotari batwara moto za Spiro ntibavuga rumwe ku kibazo cya bateri zazo.

Abamotari batwara moto za Spiro ntibavuga rumwe ku kibazo cya bateri zazo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abamotari batwara moto za Spiro ntibavuga rumwe ku kibazo cya bateri n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Spiro mu Rwanda. Babwiye Imvaho Nshya ko iyo bagiye gucaginga batiri kuri sitasiyo za Spiro, bahabwa bateri zituzuye abandi bagategereza umwanya munini kugira ngo bahindurirwe batiri.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Spiro bwo buvuga ko nta mumotari uhabwa batiri ituzuye kandi ko n’ikibazo cyo gutinda kuri sitasiyo nacyo cyakemutse. Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu ruganda rukora moto zo mu bwoko bwa Spiro zikoresha amashanyarazi, Flora Limukii avuga ko kugeza ubu habarurwa sitasiyo zirenga 350 ziri hirya no hino mu gihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande, abamotari bo bavuga ko kubona batiri ya Spiro yuzuye bitoroshye kandi ko ibyo bigira ingaruka mu kazi kabo kuko bamara igihe kinini badakora bitewe no gutegereza ko batiri zuzura.

Fidèle Ndayisenga utwara moto ya Siporo mu Mujyi wa Kigali agira ati: “Batiri yuzuye se wayikura he? Inyinshi ni ibice keretse ari nka mugitondo ni bwo ubona batiri yuzuye cyangwa nka nimugoroba abamotari babaye bakeya ariko buri munsi nk’aya masaha (saa yine ubwo twaganiraga) turi mu kazi kenshi, batiri baduha ziba ari ibice gusa kandi bakagukata amafaranga menshi.”

Avuga ko amaze amezi abiri akorana na Spiro ariko ngo imikorere yayo yica akazi bitewe nuko umumotari ajya kuri sitasiyo akamara isaha ategereje guhindurirwa batiri akumva ko ibyo atari akazi aba arimo.  

Akomeza agira ati: “Nka mugitondo nkunda kuzinduka nkafata iyuzuye ariko iyo bigeze nka saa sita kugeza saa munani ni ibice gusa baduha, hari n’igihe bampa ifite 60%. Nta kibazo gihari batugaragariza ahubwo bavuga ko ugomba gufata ibishoboka mu gihe ibikoresho bitaraboneka. Ibibazo bihari ni iby’amasharijeri atinjiriza igihe. Icyo dusaba ni ukuzivugurura cyangwa batiri zikaba nyinshi.”

Icyakora abamotari bavuga ko guhabwa batiri zituzuye bishobora kuba biterwa n’ubwinshi bwa moto ziba zikeneye kuzihindurirwa. Uko guhabwa batiri zituzuye, bigira ingaruka mu kazi kabo kuko umumotari atwara umugenzi umwe batiri ikaba ishizemo umuriro.

Ntihabose Jean ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ya Spiro mu Karere ka Gasabo, amaze akanya ahinduriwe batiri. Yagize ati: “Mfashe igice cya 64% aka kanya, nyitwayeho umugenzi umwe dore noneho hasigayemo 50%. Mu mwanya nintwara abandi nka babiri cyangwa batatu Umuriro uraba ushizemo nsubireyo.”

Ndindiriyimana Flodouard na we yunga mu rya bagenzi be, aho agira ati: “Ikibazo cya batiri, ujya kuri sitasiyo ukahamara isaha, banayiguha bakaguha igice, ituzuye, icyo ni ikibazo. Tubonera batiri ku gihe, akazi kaba kameze neza karyoshye nta kindi kibazo.”

Avuga ko kuva mu gitondo guhera saa kumi n’imwe kugeza saa moya batiri ziba ziboneka zuzuye ariko nyuma yaho nta mumotari ushobora kubona batiri yuzuye, ngo n’uyibonye bimutwara igihe kinini ayitegereje bityo akazi yagombaga gukora ku munsi kakaba kapfuye.

Mwiseneza Rusanganwa nawe agaragaza ikibazo cy’uko abamotari bamara igihe kinini bategereje guhindurirwa batiri. Ati: “Nk’ubu nimugoroba saa moya nari ndi kuri sitasiyo, nahavuye saa tatu ntarabona batiri, umurongo uba ari muremure kandi ntabwo wabacaho, ni ugutegereza kandi bosi aba akubaza amafaranga (Versement) winjije ukamubwira ko batiri zabuze akakubwira ati ntabwo ari wowe wenyine, ugatuza nyine ukarekera.”

Ashimangira ko gufata batiri saa tatu z’umugoroba nta mugenzi yapfa kubona bityo agahitamo kwitahira. Kuri we ngo kugira ngo umumotari abone batiri, bimusaba kuzinduka saa kumi n’imwe. Yemeza ko nyuma yaho nta batiri yabona yuzuye kandi ngo ni ku masitasiyo yose. Ati: “Amasitasiyo ni menshi ariko ntabwo batiri zijya zuzura.”

Bifuza ko iki kibazo cyakemurwa no gushaka sharijeri zinjiza vuba, agahamya ko sitasiyo ari nyinshi ariko bateri ari ntazo. Ati: “Urahagera ukirirwa wicaye, iriya migozi bifashisha ntabwo ishyiramo umuriro vuba. Ufata umuriro w’igice cya 60% watwara abagenzi babiri umuriro ukaba ushizemo bityo ukaba urahombye ugasubira kuri sitasiyo, ubwo se aka kaba ari akazi?”

Abamotari bahuriza ku kuba iyo byagenze neza, bashobora gukoresha bateri nk’eshatu ku munsi ariko ngo bafata bateri z’ibice bakaba bakoresha bateri nk’eshanu. Bagaragaza ko bagiye bafata bateri zuzuye 100% nta kibazo cy’akazi bahura na cyo kandi n’amafaranga bayabona.   

Ubuyobozi bw’uruganda rukora moto zo mu bwoko bwa Spiro zikoresha amashanyarazi, buvuga ko kugeza ubu, bumaze kugeza moto zirenga 25 000 hirya no hino mu gihugu, bashyiraho sitasiyo zirenga 350 zo gusimburizaho batiri, ndetse buhanga imirimo irenga 1 000.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu ruganda rukora moto zo mu bwoko bwa Spiro zikoresha amashanyarazi, Flora Limukii yavuze ko sitasiyo zashyizwe hirya no hino mu gihugu byasubije ikibazo cy’abamotari bamaraga igihe kinini bategereje guhindurirwa batiri.

Ati: “Spiro yashyizeho sitasiyo nini (mega stations) hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kandi zafashije gukemura ikibazo cyo gutegereza umwanya munini cyajyaga kibaho mbere. Turakomeza gushishikariza abatwara moto gukoresha sitasiyo zose zikora muri Kigali aho kwibanda kuri zimwe muri sitasiyo nini gusa, kuko ibyo bishobora guteza umubyigano mu masaha y’akazi. Sitasiyo za Spiro zitanga buri gihe batiri zisharije neza kandi zuzuye. Hari kandi amabwiriza ngenderwaho yubahirizwa kugira ngo buri mukiliya ahabwe batiri ifite umuriro wuzuye.”

Flora Limukii avuga ko ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko ibyinshi mu bibazo bya batiri za Spiro biterwa n’uburyo abatwara moto bazikoresha. Icyakora ngo ibyo bibazo ntibiterwa gusa n’imikoreshereze mibi y’abatwara moto, kuko uburyo batiri zisharizwa n’uko zisanwa nabyo bibigiramo uruhare.

Related Articles