Home Inkuru zamamaza Imurikagurisha Mpuzamahanga ryashyushye nkuko bisanzwe,Byose ni kuri Nyirangarama.

Imurikagurisha Mpuzamahanga ryashyushye nkuko bisanzwe,Byose ni kuri Nyirangarama.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rwateguye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rimenyerewe nka Expo riri kuba ku nshuro ya 29, aho abacuruzi b’ibintu ndetse na service bo mu Rwanda, mu Karere u Rwanda rurimo no mu mahanga ya hafi n’aya kure baza kwereka Abakiriya ibyo babafitiye.

Nkuko bisanzwe Sina Gérard ntajya asiba muri iri murikagurisha azanye udushya twinshi n’ibicuruzwa bikunzwe cyane mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga.
Muri iri murikagurisha Dr Sina Gérard ni ubundi akomeje gufata neza abaryitabita bifuza gufata icyo kurya no kunywa dore ko babikundira umwimerere wabyo.

Uretse ibyo kandi kuri Nyirangarama barabasusurutsa mu mikino itandukanye ndetse n’itorero ribabyinira mugataha mwishimye.

Abagana kuri Nyirangarama bishimira uko bakirwa neza.
Itorero Urwibutso rw’abato ribataramira mugataha mwishimye.
Babakinira imikino itandukanye ishimishije
Iyi ndogobe nayo murayisangayo

Muri iri murikagurisha kandi iyo ugeze kuri Nyirangarama asobanurirwa ibijyanye n’ubuhinzi buhakorerwa.

Related Articles