COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji ikorera mu Gakiriro ka Gisozi,ikaba ifite ibikorwa byinshi birimo n’inzu z’ubucuruzi,mu gihe bakomeza gushaka uko bakorera ahantu hafite isuku ndetse n’umutekano w’abahakorera biyemeje no kubaka umukingo watezaga ibibazo cyane cyane mu bihe by’imvura.
Bwana kayitare Jérôme ni Perezida wa Koperative Copcom avuga ko uwo mukingo wari uteje ibibazo yaba kurunde rwabo ndetse n’abaturanyi babo.
Yagize Ati »Uyu mukingo wari uhanamye ku buryo washoboraga kuriduka ukadusenyera umuhanda cyangwa ukaba wanasenyera abaturanyi bacu bo hepfo muri Adarwa,imvura yaguye mu ijoro ryo ku italiki 27/04/2024 yasize iwusenye bikomeye ari nabwo twahise dufata icyemezo cyo kuwubaka kuko iyo tudafata icyo cyemezo hari kwangirika byinshi ».
Bwana Kayitare kandi avuga ko byabatwaye imbaraga nyinshi urebye amabuye yahagiye ndetse n’ibindi bikoresho bahakoresheje kugirango icyo kibazo kirangire burundu.
Mu mafoto uko umukingo wahoraga uteza ibibazo wari umeze utarakorwa na Koperative Copcom




Mu mafoto umukingo ukorwa ndetse umaze no kurangira







Bamwe mu bakorera ahubatse uwo mukingo nabo bashimira Koperative Copcom yafashe iya mbere ikubaka uwo mukingo kuko bari bafite impungenge ko wazateza ibibazo bikomeye byashoboraga no guhitana ubuzima bw’abantu.
Sayinzoga Simon ni umwe mu bakora akazi k’ububaji yabuze ko mbere yo kubaka uriya mukingo bahoranaga ubwoba cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ati »Aha hantu mpakoreye igihe cy’imyaka isaga ine ariko iteka uyu mukingo wanteraga ubwoba,byagera mu gihe cy’imvura bwo bikaba ibindi bindi kandi ninjye gusa kuko na bagenzi banjye ni uko,rwose turashimira Copcom yafashe iya mbere ikawubaka niyo gushimwa pe ».
Undi ni Hakizimana Elias nawe yemeza ko uwo mukingo wari uteje impungenge.
Yagize Ati »hari igihe njyewe nabona imvura ije nkahahunga kuko wari umukingo mubi cyane uhanamye kandi tuwukorera munsi,kuba rero warubatswe ugakomera gutya nanjye ndabishimira Copcom yawubatse kuko yaturinze ibyago byari kuhaturuka ».
Uyu mukingo wari umaze igihe uteza ibibazo kuko kuva muri 2014 wagiye uteza ibibazo ariko uyu mwaka wa 2024 nibwo Koperative Copcom yiyemeje kugikemura burundu nubwo uhuriweho na Koperative ebyiri arizo Copcom na Adarwa.
