Home Inkuru zamamaza Rwiyemezamirimo Dr Sina Gérard ashimirwa n’abaturage iterambere yabagejejeho.

Rwiyemezamirimo Dr Sina Gérard ashimirwa n’abaturage iterambere yabagejejeho.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu misozi ya Rulindo mu murenge wa Bushoke AKagari ka Nyirangarama, niho havukiye Rwiyemezamirimo Dr Sina Gérard ari naho akorera ibikorwa bye cyane cyane birebana n’ubuhinzi n’ubworozi,

Ibi bikorwa bye bikaba bimaze bihindura ubuzima bw’abatuye.Aha kandi ni naho hashibutse Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi Sina Gérard/Entreprise Urwibutso kimaze kwandika izina rikomeye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga biturutse bicuruzwa bihatunganyirizwa by’umwimerere.

Bamwe mu baturage twaganiriye badutangarije ibyishimo n’ishema baterwa n’iterambere Rwiyemezamirimo Sina Gérard amaze kubagezaho.

Kurujyibwami Wnsislas ni umuturage utuye mu mudugudu wa Tare,Akagali ka Nyirangarama avuga ko yiteje imbere abifashijwemo na Sina Gérard wabashishikarije akanabigisha guhinga inkeri Ubu bakaba batunzwe n’ubuhinzi bwazo.

Yagize ati »Mbere hano nta muntu wari uzi inkeri icyo aricyo ariko nyuma twaje kubona Sina Gérard adushishikariza kuzihinga yewe aranabitwigisha aduha n’imbuto kuburyo abaturage benshi bano babona agatubutse biturutse ku nkeri kuko ninawe utugirira umusaruro, nkubu njyewe buri cyumweru ngemura ibiro bitari munsi ya 30 ku ruganda.Yakomeje avuga ko mubyo inkeri zimaze kumugezaho harimo kugura ubutaka ahingaho,korora Inka ndetse ko n’ubuzima mu muryago bwahindutse babayeho neza.

Kurujyibwami Wnsislas ni umuturage utuye mu mudugudu wa Tare,Akagali ka Nyirangarama avuga ko yiteje imbere abifashijwemo na Sina Gérard

Mukakimenyi Marie Christine nawe atuye mu mudugudu wa Nyirangarama,Akagali ka Nyirangarama,Umurenge wa Bushoke nawe avuga ko Sina Gérard amaze kubageza kuri byinshi cyane ko atanga akazi kuri bose,ibi bikiyongeraho ibikorwa by’iterambere yagejeje kuri Nyirangarama.

Yagize ati »Dr Sina Gérard yatugejeje kuri byinshi hano kuri Nyirangarama ndetse no hirya no hino cyane ko atanga akazi ku bantu benshi kandi buri wese ku rwego n’ubushobozi bwe ntawubura akazi kwa Sina Gérard,abana bacu yabubakiye ishuri Collège fondation Sina Gérard kuva mu mashuri y’incuke kugeza Ku mashuri yisumbuye,abaturage ba hano yaturagije inka nanjye inka ya mbere noroye nayorojwe na Sina Gérard,ku birebana n’ubuhinzi twese hano ibyo duhinga tuba dufite isoko kuko umusaruro wacu niwe uwugura kandi ku giciro kiza nkubu njyewe mpinga ibijumba mu cyumweru ngemura ibiro 50,ayo mafaranga nkabona uko nishyurira abana amashuri kandi n’abana batanu ndetse n’ibindi nkeneye byose nkabibona,rwose icyo nakubwira nuko Sina Gérard ari Imana yamutwoherereje,Ubu undeba mfite imyaka 68 ariko kubera Sina Gérard wadukuye mu bwigunge turahura tukidagadura ndetse tugakora na sport.

Mukakimenyi Marie Christine nawe avuga ko Sina Gérard amaze kubageza kuri byinshi cyane ko atanga akazi kuri bose,ibi bikiyongeraho ibikorwa by’iterambere yagejeje kuri Nyirangarama.

Ikindi nuko Sina Gérard yubakiye abaturage umuhanda bikaborohereza mu ngendo ndetse no kugeza umusaruro wabo ku ruganda,mu bindi bishimira harimo chapelle St Gérard bubakiwe na Sina Gérard kuburyo kubona aho gusengera biborohera.

Kuri Nyirangarama Hari icyicaro gikuru cya Sina Gérard/Ese Urwibutso
Bimwe mu bicuruzwa bya Sina Gérard/Ese Urwibutso
Chapelle St Gérard yubatswe ngo ifashe abaturage kubona aho gusengera badakoze urugendo rurerure
Collège Fondation Sina Gérard aho abana biga guhera ku mashuri y’incuke kugera ku mashuri yisumbuye
Umuhanda mwiza kandi murmured bubakiwe na Dr Sina Gérard

Dr Sina Gérard nawe avuga ko iyo abona abaturage bishimira iterambere bagezeho nawe bimushimisha dore ko abatuye mu mijyi ntacyo babarusha kuko nabo ibikorwa by’iterambere babifite.

Ati »Abaturage batuye kuri Nyirangarama iyo bagaragaje ibyishimo baterwa n’iterambere bagezeho nanjye binkora ku murima kuko mbona ko dufatanyije muri cya cyerekezo kiza cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adushishikariza cyo kwiteza imbere,hano rero ibyiza biba ahandi natwe turabifite uhereye kuri Sina Gérard/Ese Urwibutso aho buri muturage wahinze aba yizeye ko umusaruro we azabona isoko kandi ku giciro kiza,ibikorwa remezo nk’imihanda turayifite iborohereza kugeza umusaruro wabo ku ruganda,dufite amashuri College fondation Sina Gérard aho buri mwana wese afasha kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza Ku mashuri yisumbuye,twubatse Chapelle St Gérard kuko turi abakirisitu kandi bakunda gusenga bityo bikorohera buri wese kubona aho asengera.Dr Sina Gérard avuga ko kubaka ishuri yari afite n’intego ko abana baharangije bavamo aba agronomes n’aba vétérinaires beza dore ko yifuza ko ubuhinzi n’ubworozi bikora kinyamwuga hifashishijwe ikoranabuhanga ari nayo mpamvu ariyo mashami ahabarizwa.

Related Articles