Perezida Paul Kagame yahuriye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron i Paris kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, baganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no ku kibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Umukuru w’Igihugu yagiye mu Bufaransa mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije iterambere mu rwego rwa gisivili, yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abahanga mu bijyanye n’izi ngufu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ku kibazo cy’umutekano muke mu karere, Perezida Kagame na Macron banaganiriye kuri gahunda z’amahoro zigamije kurandura impamvu muzi zacyo.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyiye amasezerano y’amahoro i Washington D.C mu mwaka ushize, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemera gukemura amakimbirane bifitanye.
Aho ni ho Leta ya RDC yemereye ko izasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro iwushamikiyeho, u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka kugira ngo umutekano warwo udahungabana.
I Doha muri Qatar na ho hari hakomeje ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, bigamije gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi guhera mu mizi kugira ngo intambara izihanganishije ihagarare burundu.
Nubwo Leta ya RDC itubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington n’amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha, Amerika, Qatar, u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bashimangira ko izi gahunda z’amahoro zakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere.
Leta y’u Bufaransa yashyize imbaraga muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi mu karere. Mu nama mpuzamahanga yabereye i Paris mu Ukuboza 2025, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byemeye gutanga miliyari 1,5 y’Amayero yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara bari muri RDC no mu bihugu by’abaturanyi.
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byahize uyu muhigo mu gihe Umuryango w’Abibumbye wagaragazaga ko muri miliyari 2,5 z’Amayero zateganyirijwe gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, habonetse 16% gusa.
Icyo gihe, Leta y’u Bufaransa yagaragaje ko yifuza ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23 cyafungurwa kugira ngo kijye cyifashishwa n’indege zitwara imfashanyo. Ibiganiro birakomeje kugira ngo gifungurwe.

Perezida Kagame yagiye mu Bufaransa mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire
