Home INKURU ZIHERUKA Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) yizihije umunsi mpuzamahanga w’abakozi batwara ibishingwe.

Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) yizihije umunsi mpuzamahanga w’abakozi batwara ibishingwe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Uyu munsi wizijihirijwe mu karere ka Rubavu waranzwe n’ikiganiro mpaka ( Debate club) cyakozwe n’urubyiruko rwa Le phare Foundation cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru mpuzamahanga y’impurirane « Umunsi mpuzamahanga w’abakozi batwara ibishingwe ( International day of waste pickers) uba kuwa 01 Werurwe » n’umunsi mpuzamahanga ibishingwe zeru (International day of zero Waste) uba kuwa 30 Werurwe buri mwaka ». Ikiganiro cyateguwe na Sendika y’ abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) ifatanyije n’umuryango Le Phare Foundation.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro kuri uwo munsi

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko, abahagarariye inzego za Leta n’ibigo binyuranye, abakozi batwara ibishingwe n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti »Ibishingwe zeru, ni inshingano za twese, ntabwo ari akazi k’abantu bakora isuku n’abatwara ibishingwe gusa.

Sandra BOSSIO Umuyobozi w’umuryango Le Phare Foundation na
Ernest MIGAMBI Umuyobozi wa Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura SYNTHA

Mu butumwa bwe Umuyobozi wa Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura(SYNTHA)Bwana Migambi Ernest yavuze ko buri wese mu rwego arimo, aho atuye, aho yirirwa cyangwa aho akorera agomba gufatanya mu kubahiriza indangagaciro z’isuku, gucunga neza ibishingwe mu rwego rwo kubibyaza umusaruro aho kugira ngo bibe ikibazo,asoje nsaba abantu bose bakora mu bigo na Koperative zitwara ibishingwe kugana Sendika yabo ariyo SYNTHA.

Ernest MIGAMBI Umuyobozi wa Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA)
Sandra BOSSIO Umuyobozi w’umuryango Le Phare Foundation

Abitabiriye iki biganiro mpaka biyemeje gufatanya kugirango bagare ku ntego y’ibishingwe zeru.

Related Articles