Umunyarwanda Dr Paulin Basinga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation Ishami rya Afurika.
Basinga yari amaze imyaka 12 akora muri uwo muryango w’abagiraneza ugamije guteza imbere urwego rw’ubuzima no kurwanya ubukene.
By’umwihariko, Basinga yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ubuzima muri Afurika. Yakuriye uwo muryango muri Nigeria, aho yibanze mu guteza imbere intego z’uwo muryango zirimo kuzamura urwego rw’ubuvuzi, imirire, ubuhinzi, uburinganire ndetse no kugeza serivisi z’imari kuri bose.
Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, Basinga yagaragaje ko ari ishema kuba yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bill & Melinda Gates Foundation muri Afurika.
Ati “Nishimiye gukomeza urugendo rwanjye nk’Umuyobozi Mukuru wa Bill & Melinda Gates Foundation muri Afurika. Maze imyaka 12 nkorera uyu muryango kandi mfite ishyaka ryo gukomeza guteza imbere ubufatanye dufite kuri uwo mugabane, kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye.”
Mu mwaka wa 2012 nibwo Basinga yinjiye mu muryango Bill & Melinda Gates Foundation. Icyo gihe yari umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA
Mu mwaka wa 2015 yari umwe mu bakozi b’ingenzi ba Bill & Melinda Gates Foundation mu Rwanda bagira inama Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bijyanye n’amavugurura akenewe mu rwego rw’ubuzima.
Mbere yo kwinjira muri uyu muryango, Basinga yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi rusange. Icyo gihe yatanze umusanzu muri politiki zijyanye no kurwanya SIDA, igituntu ndetse no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.
Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu iterambere mpuzamahanga, yakuye muri Kaminuza ya Tulane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu buvuzi, yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda
