Ni kenshi tubona ibigo bitandukanye biza gukusanya imyanda n’ibishingwe biva mu ngo,muri za resitora,amahoteli n’ahandi…,iyi myanda ijyanwa mu bimoteri bitandukanye,hano mu mujyi wa Kigali twatanga urugero nka Nduba na Nyanza.
Nubwo byitwa ko ari imyanda ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko yatunganywa ikabyazwa ibindi bintu bifitiye abaturage akamaro nk’ifumbire,ibiryo by’amatungo n’ibicanwa,ibi bikaba byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na sendika y’abakora mu mirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) mu magambo ahinnye y’igifaransa ndetse na TEKUTANGIJE LTD yakoze ishyiga rikoranye ubuhanga mu buryo butangiza ibidukikije.
Umushakashatsi Isidore Nzeyimana yagaragaje ko hari imyanda myinshi iva mu ngo n’ahandi hatandukanye ishobora kubyazwa umusaruro w’ibyo abantu bakenera umunsi ku munsi nyamara igihugu kinabitangaho amadevise.yatanze urugero rw’ifumbire yatunganywa,avuga ibiryo by’amatungo ndetse n’ibicanwa,ibyo byose usanga akenshi bitumizwa mu mahanga.
Yagize ati »Iyo urebye amakara akoreshwa mu mujyi wa Kigali usanga ari menshi nyamara hari ibyo twita briquettes dushobora gukora bivuye muri ya myanda ijugunywa tukaba dukemuye ikibazo cy’ibicanwa ndetse no kurengera ibidukikije ».

Uyu mushakashatsi kandi yanavuze ku kibazo cy’ibifungurwa usanga ari nabyo byinshi bigaragara muri iyo myanda avuga ko ibiribwa bimenwa haba harimo ibiryo bivuye mu ngo, mu masoko, mu maresitora, mu mahoteli n’ahandi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyari imwe n’igice ya toni ku mwaka z’ibiryo, byangirika ku isi.
Umuyobozi mukuru wa sendika y’abakora mu mirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) Bwana Migambi Erneste we yagarutse ku mpungenge zigaragazwa n’ubushakashatsi aho yavuze ko hari imijyi ifite imyanda myinshi ku buryo no kuyikusanya bidashoboka bitewe nuko abaturage b’ibyo bihugu bayijugunya aho babonye hose.
Yagize ati »hari imijyi igera kuri 30 muri afurika yakozweho n’ubushakashatsi basanga hari umwanda ukabije kuburyo abaturage bagera kuri 90% bagaragaje ko bibabangamiye ndetse bagaragaza ko no gukusanya iyo myanda bitashoboka,ikindi nabayijyana mu bimoteri nta gahunda ihamye ihari yo kuyitunganya ngo igire ibindi yabyazwa ».
Akomeza avuga ko sendika yabo yita cyane ku mibereho y’abakora iyo mirimo y’isuku n’isukura bashigira kubyo amategeko abagenera,ariko nanone barashaka n’igisubizo kirambye mu kwita kuri iyo myanda ikusanywa igatanga ibisubizo aho kuba ikibazo.

Uwari uhagarariya Minisiteri z’abakozi ba Leta n’umurimo (Mifotra) Bwana Baraka Barthélémy yashimye sendika zamaze kumva icyerekezo cy’igihugu,avuga ko bigaragara ko sendika ziri gushaka ibisubizo bitandukanye mu iterambere ry’umukozi n’iry’igihugu muri rusange.

Yashimye umushinga wa Sendika SYNTHA na TEKUTANGIJE wo gutunganya imyanda ikavanwamo ibindi bintu by’ingirakamaro,avuga ko yizeye ko bizanatanga akazi ku bantu batari bake.
Yasabye amasendika gukomeza gufasha abanyamuryango bazo bagahugurwa kugirango nabo babashe kumva inshingano zabo muri sendika,ikindi sendika zikegera abakoresha bakaganira kugirango ya myumvire ya bamwe mu bakoresha kuri sendika ihinduke bumve ko Bose batahiriza umugozi umwe.
Yijeje inkunga mu buryo bwose bwa Leta mu gufasha amasendika gukomeza kwiyubaka no gutera imbere.


Aya mahugurwa yanatumiwemo ibigo bikora imirimo yo gukusanya imyanda ituruka hirya no hono,nabo bishimiye ibyo bungukiye muri Ayo mahugurwa.
Sendika SYNTHA ni imwe mu masendika 19 agize impuzamasendika Cotraf-Rwanda.
