Home Inkuru Nyamukuru Ngoma: Toni zirenga 20 z’inanasi zumishwa buri kwezi zoherezwa mu mahanga

Ngoma: Toni zirenga 20 z’inanasi zumishwa buri kwezi zoherezwa mu mahanga

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

One Thousand Hills Products ni uruganda rukorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, kuri ubu rwumisha inanasi zirenga toni 20 buri kwezi rukazohereza mu mahanga, bikongerera agaciro ubuhinzi bw’inanasi busanzwe bwiganje muri aka Karere.

Ni uruganda ruri hafi y’ikiyaga cya Mugesera aho ruri kuri hegitari zirenga icumi zirimo izihingwaho inanasi n’izubatsweho uruganda, bakorana n’abahinzi 120 bahinga inanasi by’umwuga.

Rukoresha imirasire y’izuba mu gutunganya uyu musaruro nubwo Leta iri kubegereza umuriro w’amashanyarazi kugira ngo barusheho gukora neza no kongera umusaruro boherezaga mu mahanga.

Rwatangiye kubakwa mu 2023, imirimo yarwo nyirizina itangira mu 2024. Bimwe mu bitunganyirizwa muri uru ruganda harimo ikawa, kongerera agaciro inanasi, amapapayi, imyembe n’ibindi, aho zumishwa zigapakirwa mu magarama 150 ubundi zikoherezwa muri Pologne, iyo zigezeyo zikwirakwizwa mu bindi bihugu by’i Burayi.

Yvan Shema washinze uruganda One Thousand Hills Products, yavuze ko inanasi yumishijwe ishobora kumara umwaka wose akaba ari na yo mpamvu bahisemo kuzumisha bagakuramo amazi aba azirimo ubundi bakazohereza mu mahanga.

Yavuze ko ari ibintu batangiye nyuma yo kubona ko muri aka Karere hari umusaruro mwinshi wazo.

Shema yavuze ko na we ahinga inanasi aho ashobora kubona toni 15 mu cyumweru, kuri ubu afite intego zo kohereza kontineri eshanu z’inanasi zumishije mu mahanga, aho nibura zaba ari toni 120, ibi bizatuma inanasi zose zihingwa muri aka Karere zibonerwa isoko ku buryo abahinzi bazo barushaho kongera umusaruro.

Mushimiyimana Dyna utuye mu Mudugudu wa Rugaju mu Kagari ka Nkanga mu Murenge wa Mugesera, yavuze ko uru ruganda rwabafashije mu kongerera agaciro inanasi bahinga bitewe n’uko bagurirwaga n’abamamyi babaheraga kuri make.

Ati “ Mbere inanasi twazigurishaga abantu bigenga bazijyanaga mu isoko i Rwamagana, baraduhombyaga cyane ariko ubu hano ku ruganda bapima inanasi ku kilo ku buryo banakwishyurira rimwe amafaranga menshi bigatuma wanabasha kwiteza imbere.’’

Ikuzwe Fiacre wari usanzwe utunzwe n’akazi ko kuvomera abaturage amazi, yavuze ko yishimira kuba yarahawe akazi muri uru ruganda kuko amafaranga ahembwa yamufashije kwikura mu bukene, abasha gusubiza umugore we mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko abaturage benshi bagorwaga no kubona isoko ry’inanasi zabo ariko ko kuva uru ruganda rutangiye gukora abenshi basigaye bahinga batuje kuko baba bizeye isoko ry’umusaruro wabo.

Ati “ Isoko babonaga ni iry’Inyange ariko ntiribashe kugura umusaruro wose, uriya mushoramari na we rero yarabibonye ahashora imari. Ni ibintu byiza cyane twashimye kandi turakorana umunsi ku munsi ku byo akeneye byose. Turishimira ko yahaye akazi abaturage ba hariya hafi ndetse yanubakiye Irerero ry’abana abagore bahakorera.’’

Kugeza ubu uru ruganda rukoresha abakozi 37 bahoraho ariko iyo bafite akazi kenshi bariyongera bakagera kuri 80. Akarere ka Ngoma gafite ubuhinzi bw’inanasi bukorerwa kuri hegitari 4000 bwiganje mu mirenge ya Mugesera, Sake na Zaza.

Abakozi baba bakora cyane nyuma yo gutunganya inanasi zikoherezwa hanze.

Related Articles