Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 5-9 Mutarama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga byarwinjirije arenga miliyoni 10,1 $, ni ukuvuga arenga miliyari 14,7 Frw.
NAEB yavuze ko aya mafaranga u Rwanda rwayinjije binyuze mu koreza ibicuruzwa byose hamwe bifite uburemere bwa toni 8.034.
Mu bicuruzwa byoherejwe harimo kawa ingana na toni 566 yinjije arenga miliyoni 4,1 $, icyayi toni 591 cyinjije arenga miliyoni 1,8 $ mu gihe imboga zanganaga na toni 274 zinjije ibihumbi 340 $.
Imboga zoherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa, ibihana imbibi n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika.
Imbuto zoherejwe zipima toni 468 zinjije arenga ibihumbi 325,6 $ zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Hoherejwe kandi indabo zingana na toni 14 zinjije ibihumbi 79 $, zoherejwe mu bihugu birimo Nigeria, u Bwongereza n’u Buholandi.
Ibindi bikomoka ku buhinzi byoherejwe ni toni 5.841 byinjije arenga miliyoni 2,8 $ byoherejwe mu bihugu birimo Oman n’ibindi byo muri Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.
Ni mu gihe ibikomoka ku bworozi byoherejwe bipima toni 280 byinjije arenga ibihumbi 608,9 $ byoherejwe mu bihugu bya Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.
NAEB kandi yari iherutse gutangaza ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze hagati ya tariki 29 Ukuboza 2025 na 02 Mutarama 2026 byapimaga toni 8.113 byinjije miliyoni 11,5$, arenga miliyari 16Frw.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024/25 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byose byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 893$, avuye kuri miliyoni 839$ mu 2023/24, bivuze izamuka rya 6,4%.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1.540$ ku mwaka bitarenze mu 2029.
