Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20, iteganyijwe ku wa 5-6 Gashyantare 2026.
Byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2026.
Itangazo ryakomeje riti “Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku itariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026.”
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze. Baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye ku wa 23-24 Mutarama 2024, itangizwa na Perezida Kagame.
Yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye. Uretse abari bateraniye muri Kigali Convention Centre hari n’abari mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri Pologne.
Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko igihugu gitekanye kandi ko nta kintu na kimwe kizatuma kidatekana.
Yasobanuye ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo gukora amahitamo yo kurengera igihugu.
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yongeye gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu guharanira iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yibukije ko aho Abanyarwanda bavuye n’aho bashaka kugera, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye ku Banyarwanda.
Yagaragaje ko nta Munyarwanda ukwiriye guteta arakomeza ati “Rero iyi nama y’Umushyikirano, ibaye iya kenshi tumaze kugira, numva ari ukwisuzuma, turahura ngo turebe aho tuvuye , dushakishe ibiri mu bushobozi bwacu nk’abantu twakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibuntu.”
“Ni yo mpamvu twe nk’Abanyarwanda tutakora ibintu ngo duse nk’abatesi, none se mwe murateta mufite iki? Mwateta mu biki? Guteta nk’Umunyarwanda ni iki ? Ko ari nka bya bindi navugaga ko n’ushatse kuba ikigoryi abacyo? Wateta mu biki?”
