U Rwanda ni kimwe mu bibugu byinshi bizitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture:SIA’ riba buri mwaka rikabere i Paris mu Bufaransa.
Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.
Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.
Haba n’ikizwi nka ‘Concours Général Agricole, amarushanwa ahemberwamo ibicuruzwa byiza byahize ibindi.
Iry’uyu mwaka rizaba guhera ku wa 21 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026. Rizahuza abahinzi n’aborozi, abo mu bigo bya leta n’iby’abikorera, inzobere mu buhinzi n’abandi.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzamurika ubushobozi bwarwo muri uru rwego rutunze igice kinini cy’Abanyarwanda, inararibonye rumaze kugira ndetse n’imishinga rufite mu bijyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ishoramari rushaka gushyiramo.
U Rwanda ruzahagararirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na ba rwiyemezamirimo bahagarariye ibigo 15 basanzwe bitabira iki gikorwa.
Bigaragaza uburyo u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ubuhinzi hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye n’ubufatanye hagati y’ibigo bitandukanye.
U Rwanda kandi ruzagaragaza uburyo rukomeje guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kwisunga ikoranabuhanga, guteza imbere ibihingwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto no gushishikariza abantu gushora muri uru rwego.
U Rwanda kandi ruzagaragaza uburyo rurajwe ishinga no kwimakaza ubuhinzi bwihanganira ingorane Isi igenda inyuramo nk’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe no kwita ku ihame ryo kwihaza mu biribwa.
SIA imara iminsi icyenda yitabirwa by’abamurika barenze 1000 n’abasura. Mu 2025 hitabiriwe abarenga 607.503 mu minsi icyenda kiba kimwe mu bikorwa byitabiriwe cyane mu Bufaransa.
Muri iri murikagurishwa kandi hamurikwa amatungo 4000 harimo inka, intama, ingurube n’amafarasi.
Amwe mu mafoto yerekana u Rwanda rwitabiriye SIA umwaka ushize wa 2025












