Home INKURU ZIHERUKA Abahinzi 5000 bakorana na Entreprise Urwibutso batangiye guhugurwa na Equity Bank.

Abahinzi 5000 bakorana na Entreprise Urwibutso batangiye guhugurwa na Equity Bank.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Equity Bank Rwanda Plc yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rukunze kwirengagizwa cyane cyane n’ibigo by’imari ahanini bitewe n’ibyago biba muri uru rwego, ko ariko abarukoramo baramutse bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gucunga imari ndetse no guhangana n’ibyago birugaragamo na rwo rwahabwa amahirwe nk’ay’izindi nzego.

Ibi byatangajwe ku wa 5 Werurwe 2026 ubwo abahinzi n’aborozi bagera ku 190 basozaga amahugurwa mu Karere ka Rulindo, aho bahuguwe na Equity Bank Rwanda Plc.

Abahuguwe ni icyiciro cya mbere cy’abahinzi n’aborozi bakorana n’iki kigo cy’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Entreprise Urwibutso cya Dr. Sina Gérard, binyuze mu masezerano Equity Bank Rwanda Plc yagiranye na Sina Gerard/Entreprise Urwibutso
azasiga hahuguwe abahinzi n’aborozi barenga 5000.

Muri aya mahugurwa abahinzi n’aborozi bahabwa bahugurwa ku bijyanye no gucunga imari, gukoresha neza inguzanyo, guhangana n’ingorane, kwiga no kunoza imishinga n’ibindi.

Equity Bank Rwanda Plc yashyizeho inguzanyo zihariye ku bahinzi bahuguwe yaba umuhinzi ku giti cye cyangwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko guhugura aba bahinzi n’aborozi no kubaha inguzanyo biri mu ntego ngari z’iyi banki z’uko nibura mu nguzanyo itanga 30% byazo ari izijya mu buhinzi n’ubworozi.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. bahabwa amahugurwa ahagije ku buryo bwo gucunga imari no gukorana nibigo byimari.

Ati “Nka Banki ishyize imbere iterambere ry’abaturage turabizi ko hafi 80% by’abaturage bakora mu buhinzi n’ubworozi, bivuze ko utateza imbere abaturage wirengagije urwo rwego. Niyo mpamvu rero twagiranye aya masezerano na Sina Gerard kandi si hano gusa n’ahandi hose mu gihugu turi kugenda duhugura abahinzi n’aborozi kugira ngo nitubaha amafaranga atazabapfira ubusa kandi dukeneye ko biteza imbere.”

Umwe mu bahuguwe muri iki cyiciro, Nyiranzabonabaza Beatrice, yagaragaje ko muri aya mahugurwa bigiyemo byinshi birimo n’ibijyanye n’imari ndetse n’ikoreshwa ry’inguzanyo n’inyungu zayo.

Ati “Ubusanzwe twumvaga ko kwaka inguzanyo ari ugukorera Banki gusa kuko twumvaga ko inyungu wari kuzabona ari iyo uzungura banki gusa ubu twasobanukiwe ko atari byo ndetse ubu natwe tugiye kuyoboka ibigo by’imari na Banki tukiteza imbere birushijeho.”

Umuyobozi Mukuru wa Entreprise Urwibutso, Dr. Sina Gerard, yagaragaje ko yari asanzwe afite uburyo akorana n’abahinzi be harimo no kubaguriza amafaranga ariko bakayamusubiza batamwugukiye.

Ati “Hano mbatoza umurimo no kwikura mu bukene ariko hari hageze ngo abamaze gutera intambwe batangire kugana za banki bafate inguzanyo biyubake batere imbere twese dukomeze kujya imbere. Banki kuza kubigisha gutya ni ukunga mu byo mpora mbabwira ko bakwiye gutinyuka bakaba barenga ku gukorana nanjye gusa ahubwo bakajya bajyemura umusaruro wabo n’ahandi hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”

Sina Gerard kandi yatembereje abayobozi ba Equity Bank Rwanda Plc ibikorwa biva mu musaruro w’aba bahinzi birimo imitobe, ibinyobwa bisembuye n’ibindi, barekwa ahororerwa amatungo atandukanye arimo inkoko n’inka, ahaterwa imizabibu, ibisheke, ibinyomoro n’ibindi byose bikorwa n’abahinzi bo mu karere ka Rulindo.

Abayobozi ba Equity Bank Rwanda Plc na Sina Gerard/Entreprise Urwibutso bagaragaza ko aya mahugurwa atazagirira umumaro abazahugurwa mu bufatanye bw’ibigo byombi, ahubwo azagera no ku bandi batayitabiriye kuko abahuguwe batahana umukoro wo kwigisha bagenzi babo.

Equity Bank Rwanda Plc yiyemeje guhugura abahinzi n’aborozi bose bakorana na Entreprise Urwibutso hagamijwe kurushaho kubateza imbere

Abahinzi n’aborozi bahuguwe babihererwa impamyabushobozi

Abahinzi n’aborozi bahuguwe babihererwa impamyabushobozi

Related Articles