Home Imyidagaduro Papa Sava ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi.

Papa Sava ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Seburikoko n’andi mazina yagiye ahabwa na filime yamamayemo, ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi.

Papa Sava azaba anamurika filime ye ya mbere irangira yise ‘What a Day’ mu birori bizabera muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE, Papa Sava yahishuye ko ubwo yari akigera muri Kaminuza ya KIE, Perezida Paul Kagame yasuye iyi kaminuza mu birori byo gutangiza umwaka, uyu munyarwenya aba umwe mu basusurukije abashyitsi binyuze mu mivugo.

Yavuze ko ikindi cyamushimishije kurushaho ari uko ubwo yigaga mu wa mbere wa Kaminuza, na bwo yongeye gususurutsa abashyitsi barimo Perezida Kagame, bari bitabiriye ibirori byo gushyikiriza abanyeshuri bitwaye neza impamyabumenyi zabo.

Papa Sava yavuze ko ikindi gihe atazibagirwa ari uko mu 2004 yahawe umwanya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati « Ubwo twibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu benshi, ngifite ubwoba, igiturage kitarakuvamo, sitade yuzuye, abantu bagifite ibikomere. Bari banshinze Mariya Yohana, ni na we bahamagaraga kuko nari ntaragira telefone, hari abayobozi benshi koko.”

Uyu munyarwenya yagaragaje ko ikindi atazibagirwa mu rugendo rwe rw’ubuhanzi ari uko mu 2012 yataramiye muri Village Urugwiro ubwo Madamu Jeannette Kagame yari yakiriye abana mu rwego rwo gusangira na bo iminsi mikuru.

Yasobanuye ko icyo gihe yakinnye umukino ‘One Man Show’, ahamya ko munsi ari umwe mu itazava mu mutwe we.

Papa Sava ahamya ko mu myaka 30 amaze mu buhanzi, atazibagirwa ubwo yahatanaga mu irushanwa rya ‘Festival Inter-Universitaire des arts de Butare’. Icyo gihe umukino we ‘One Man Show’ waratsinze ndetse anatorwa nk’umukinnyi mwiza.

Icyo gihe Papa Sava yibuka ko yahembwe ibihumbi 100 Frw nk’umukinnyi mwiza n’andi abarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 300 Frw kubera ko umukino we wari watsinze.

Aho Papa Sava anahamya ko ari ho yahuriye na Nelly Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment, sosiyete imenyekanisha ibihangano.

Related Articles