Koperative Coproriz Abahuzabikorwa igizwe n’Abanyamuryango barenga 2000 bahinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri Ubu aba bahinzi bafite ikibazo cy’ibikorwaremezo byari byarubatswe muri iki gishanga ariko bikaza kwangizwa n’imvura kuburyo habayeho igabanuka ry’umusaruro kuwo babaga biteze ubusanzwe.
Aba bahinzi ariko ntibicaye gusa ngo barebere kuko aho bishoboka bishatsemo ibisubizo nubwo bitaboroheye ari nayo mpamvu basaba inzego basanzwe bafatanya kubatera ingabo mu bitugu kugirango ibyo bikorwa remezo bisanwe bityo n’umusaruro ukomeze kwiyongera.
Perezida wa Koperative Coproriz Abahuzabikorwa ni Bwana Ndahemuka Jean avuga ko ikibazo cy’ibikorwaremezo byangiritse kibabangamiye kuko byatumye umusaruro wabo ugabanuka.
Yagize ati » Koperative twari tugeze ahantu heza hashimishije ariko nyuma yaho ibikorwaremezo mu mirima yacu byangiritse twahuye n’ibibazo bikomeye kuko umusaruro twabaga twiteze waragabanutse,ariko twagerageje uko dushoboye gushaka ibisubizo aho bishoboka nubwo bidusaba ubushobozi bwinshi tudafite »
Yakomeje avuga ko hari inzego bagejejeho ikibazo bahuye nacyo ndetse ko hari n’ababasuye kandi bizera ko bazabafasha kugirango icyo kibazo gikemuke nubwo uko bitinda gukorwa umusaruro nawo ugabanuka.
Ibi kandi byashimangiwe na Manager wa Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Madame Clémentine Umulisa uvuga ko ibibazo by’ibikorwaremezo bagize bizeye ko inzego basanzwe bakorana bagejejeho ikibazo bazabafasha bigakemuka vuba bigasanwa bityo umusaruro wa koperative Coproriz ukiyongera Kandi nabo bakomeza gukora ibishoboka mu gukemura ibyo bashoboye.





Ikindi nuko kuri ubu koperative Coproriz Abahuzabikorwa imaze kubaka inganda enye bakaba barahereye ku ruganda rumwe rutunganya umuceri narwo rwaje kubyara izindi zigera kuri eshatu urwa Kawunga, urubyazwa ibicanwa(briquette) hakaba n’urw’ibiryo by’amatungo.

