Home INKURU ZIHERUKA Bugesera: Abatuye Kagasa muri Gashora barishimira kubona ahantu heza ho kwidagadurira

Bugesera: Abatuye Kagasa muri Gashora barishimira kubona ahantu heza ho kwidagadurira

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abaturage batuye Kagasa mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera barishimira ko babonye ahantu heza ho kwidagadurira hitwa Plus 55 hakaba ari ahantu bazajya bidagadurira bafata amafunguro y’ubwoko butandukanye nicyo kunywa ariko kandi hari n’amacumbi meza kubayifuza.ndetse no kubafite ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe bashobora kubihakorera

Nyiri Plus 55 Bwana Iyamuremye Jean Damascene usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa Pioneer Contractors ikorera aho muri Gashora avuga ko yagize igitekerezo cyo kubaka Plus 55 i Kagasa muri Gashora kuko yabonaga nta handi abantu babona ibyo bakeneye ngo biborohere kuko akenshi wasangaga abantu bajya kubishakira mu mujyi wa Nyamata
Yagize ati »iki gitekerezo nakigize maze kubona ko hari abantu benshi bashakaga aho gukorera ibirori birimo n’ubukwe ariko ntibahabone hafi bigasaba ko bajya i Nyamata ndetse naho gufatira amafunguro nicyo kunywa ugasanga ntahahari, bityo rero ngira igitekerezo cyo gufasha abantu kubona ibyo byose kandi hafi. »
Bwana Iyamuremye kandi avuga ko mu gace ka Kagasa hamaze kugera ibikorwa remezo byinshi bituma hahoneka n’abahakorera benshi nabyo bikazabafasha kubona ibyo bakenera byose,ikindi nuko uretse kwidagadura hazanubakwa ibibuga butandukanye by’imikino.

Nyiri Plus 55 Bwana Iyamuremye Jean Damascene usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa Pioneer Contractors
Muri Plus 55 harangwa n’akayaga keza kubera ibiti n’ubusitani
Mu masaha y’ijoro haba hasa neza cyane.
Abahatuye n’abahakorera bishimira ko babonye ahantu heza ho kwidagadurira

Related Articles